IJAMBO RYA MINISITIRI W'UBUTEGETSI BW'IGIHUGU - Hon JAMES MUSONI KU MUNSI MPUZAMAHANGA W'UBWISANZURE BW'ITANGAZAMAKURU

24.03.2012

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,

Itariki ya gatatu Gicurasi, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru.
Uyu mwaka insanganyamatsiko iragira iti: “Ubwisanzure bw’Itangazamakuru bufite ingufu zo guhindura imibereho y’abantu.”

•    Nk’uko bimeze hirya no hino ku isi, u Rwanda rwemera ko itangazamakuru rifite ubwisanzure rigira uruhare mu guhindura imibereho y’abantu. Mu Rwanda, Ubwisanzure bw’Itangazamakuru bushimangirwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo za 33 na 34. Ibyo rero bigaragaza nta gushidikanya ko u Rwanda rwemera ko itangazamakuru ryisanzuye ari ingenzi mu guhindura imibereho y’abantu bigamije kubateza imbere.

•    Ni muri urwo rwego rero duhora dusesengura imiterere n’imikorere y’itangazamakuru mu Gihugu cyacu, kugira ngo dushobore kunoza ingamba za politiki no kuvugurura amategeko kugira ngo twubake itangazamakuru rigeza u Rwanda ku cyerekezo rwihaye, kandi tugendane n’isi yose yisanzuye mu iterambere.

•    Umwaka ushize, igihe twizihizaga umunsi nk’uyu,  Leta yari imaze gufata ibyemezo bihamye bigamije gushyigikira impinduka n’ivugurura by’itangazamakuru mu Rwanda kugira ngo rishobore gukorera mu bwisanzure buhagije.

•    Muri ibyo byemezo twavuga nko (1) gushyigikira ko itangazamakuru ryandika ryakwigenzura mu mikorere (self-regulation), (2) kuvugurura Ikigo cya Leta cy’Itangazamakuru –ORINFOR igahinduka Ikigo rusange cy’Itangazamakuru–RBA (3) Kwambura Inama Nkuru y’Itangazamakuru inshingano zo kugenzura no gutanga amabwiriza mu mikorere y’Itangazamakuru, ahubwo ikibanda mu kubaka ubushobozi bw’Abanyamakuru (4) kwegurira abikorera ibinyamakuru bya Leta byandika (5) gushyiraho urwego rwa Leta rushinzwe ubuvugizi n’itangazamakuru hagamijwe korohereza abanyamakuru mu kazi kabo.
•    Kuri uyu munsi rero turimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bose, turishimira intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa izo ngamba maze kugaragaza.

•    Ikindi kandi, twakoze ubushakashatsi bugamije gushyira ahagaragara ibipimo by’itangazamakuru mu Rwanda –Rwanda Media Barometer-. Ibyo bipimo bizakomeza kudufasha kwisuzuma no gusuzuma iterambere ry’itangazamakuru dushingiye ku bipimo bifatika, kugira ngo abafata ibyemezo n’abagena politiki (gahunda) babone amakuru afatika.

•    Ibi byose bishingiye ku cyerekezo Leta y’u Rwanda ifite cyo kugira itangazamakuru rifite ubwisazure buhagije n’uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

•    Turizihiza uyu munsi kandi tuzirikana ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu isakazamakuru. Kimwe muri iryo koranabuhanga, ni itangazamakuru mpuzambaga (Social media). Leta ikomeje gushakisha uburyo bwose bushoboka bwatuma abaturage bakoresha iryo sakazamakuru rigezweho kugira ngo ribatezimbere.

•    Nagirango nzoze nongera kuvuga ko tuzakomeza gushyigikira no guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru, harimo no gushyigikira gukoresha ubuhanga n’ubumenyi bigezweho mu isakazamakuru kugira ngo bigere kuri buri muturwanda kandi bimugirire akamaro.

Mbifurije mwese Umunsi Mwiza Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru.
Mugire amahoro.

Minisitiri JAMES MUSONI


Source: www.orinfor.gov.rw


Photo Gallery l Staff - mail
Copyright © 2010 Media High Council
All Rights Reserved.
www.mhc.gov.rw website designed by GRAVISIO