Imiterere Y’inama Nkuru y’Itangazamakuru

Inama Nkuru y’Itangazamakuru igizwe n’inzego ebyiri ari zo:

Inama y’Ubutegetsi: Niyo ifata ibyemezo byo hejuru byose by’Inama Nkuru y’Itangazamakuru

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa:  Ni rwo rushinzwe gukurikirana no gushyira  mu bikorwa gahunda za buri munsi z’ibikorwa bya MHC.

Inama y’Ubutegetsi igizwe n’abantu barindwi: ( Kanda hano ubone abagize Inama y’Ubutegetsi ).  Inama y’Ubutegetsi ifite inshingano zikurikira:

1° gutanga icyerekezo cya MHC;

2° kuyobora no gufata ibyemezo;

 3° kwemeza gahunda y’ibikorwa;

4° kwemeza amategeko ngengamikorere ya MHC mbere y’uko atangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda;

5° kwemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya MHC ya buri mwaka mbere yo kuyishyikiriza inzego zibishinzwe;

6° gusuzuma imikorere ya MHC hakurikijwe gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari;

7° kwemeza raporo y’ibikorwa na raporo y’imikoreshereze y’umutungo ya MHC za buri gihembwe n’iza buri mwaka urangiye;

8° gukurikirana imikorere y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa.

Ingingo ya 11: Ibitabangikanywa no kuba mu Nama y’Ubuyobozi ya MHC

 

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa

Inama Nkuru y’Itangazamakuru iyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushyirwaho na Minisitiri w’Intebe biciye mu iteka rya Minisitiri.

Ubu bunyamabanganga bugizwe n’amashami abiri ari zo:

  • Ishami ry’Imali n’imiyoborere ,
  • Ishami rishinzwe Intagazamakuru, ubushakashatsi n’iterambere.

 Kanda hano ubone amazina y’abakozi bose ba MHC

 

Related Links